ABACURUZI B’INYAMA N’AMATA BAHUGUWE KU KUBAHIRIZA UBUZIRANENGE
Kuri uyu wa mbere itariki ya 24 Ugushyingo 2025 habaye inama yateguwe n'Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa, ubucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ikaba yitabiriwe n'abacuruzi batandukanye b'inyama n'amata.
Atagiza Inama, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve yibukije abitabiriye iyi nama ko inyama n'amata atari ibicuruzwa bisanzwe kuko bisaba isuku inoze no kubyitaho bihagije. Yagize ati: “Byaba bibabaje ko umuntu yaza kugura inyama cyangwa amata bitujuje ubuziranenge bikaba byamwanduza indwara”. Yashimiye abayitabiriye, abagezaho ibyo Ubuyobozi bw'Akarere bubifuzaho aribyo:
Abakozi ba RICA berekanye amategeko n'amabwiriza agenda ubucuruzi bw'amata n'inyama ndetse n'icyo ubugenzuzi bwibandaho.
Abacuruzi babajije ibibazo bijyanye n'ibyo abakiliya batwaramo bakaba bahawe ibisobanuro.
Nyuma y'ibiganiro byiza bagiranye, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije yashoje inama yibutsa abayitabiriye ko u Rwanda rukeneye abacuruzi bakunda Igihugu kandi baharanira ko Igihugu cyacu kimenyekana kubera ubucuruzi bwujuje ubuziranenge cyane cyane kubohereza ibicuruzwa mu mahanga. Yagize ati: “Buri wese agomba guharanira ko atagwa mu gihombo kubera ko yacuruje ibidakwiye” Yashoje inama abifuriza gucuruza bakunguka bagatanga umusoro uko bikwiye.