ABADAHIGWA BA NYAMIRAMBO, ITSINDA RIMAZE KUBA UBUKOMBE
ABADAHIGWA ba Nyamirambo ni itsinda ry’abagore 70 n’abasore 4 batuye mu Murenge wa Nyamirambo bishyize hamwe kugira ngo bashyigire gahunda z’igihugu zikubiye muri NST 2 bahereye ku Isibo urwego rwegereye umuturage.
Madamu Munganyimana Christine Sumaya Umuyobozi w’ABADAHIGWA ba Nyamirambo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025 yatubwiye ko Itsinda ryatangiye ari abashyushyarugamba ariko nyuma batangira gukora n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Ibyo bikurwa bigizwe ahanini no kwitabira gahunda za leta izo arizo zose zaba Umuganda, kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, kurwanya igwingira, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kwitabira inteko z’abaturage, gufasha gutoza uruibyiruko n’abana bari mu biruhuko, kuremera abatishoboye n’ibindi
BIMWE MU BIKORWA BY’INGENZI BAMAZE GUKORA