ABADEPITE BASUYE AKARERE KA NYARUGENGE
Abadepite babiri aribo Hon. Karemera Emmanuel na Hon. Niwemahoro Wassila bari mu mahuriro abiri ariyo ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) hamwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza y’Abaturage n’Itermabere (RPRPD) mu mpera z’icyumweru gishize basuye Akarere kacu ka Nyarugenge mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Itegeko No 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango hamwe n’ubukangurambaga mu rubyiruko ku kwitabira serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitateganyijwe.
Nyuma yo guhura n’abayobozi mu Karere ka Nyarugenge n’abayobozi b’Imirenge ikagize ndetse n’abizindi nzego zikorera mu Karere, abo badepite basuye ahankurikira:
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve yabahaye ikaze avuga ko uruzinduko rwabo ari ingirakamaro mu gutanga uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere no gukora ubuvugizi ku bibazo byakemurwa ku bufatanye n’izindi nzego.
Muri make Abadepite bibanze ku ngingo zikurikira: