ABADEPITE BASUYE IBIKORWA REMEZO MU KARERE KA NYARUGENGE
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis, kuri uyu wa 16 Kamena 2025 yakiriye Itsinda rya bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC). Basuye Umurenge wa Muhima aho barebaga imirimo yo kubaka umuhanda Rugenge-Muhima-Nyabugogo banasura ruhurura ya Mont Kigali.
Abadepite basuye Akarere kacu ka Nyarugenge ni aba bakurikira:
Umuhanda Rugenge-Muhima-Nyabugogo urimo kugera ku musozo urakorwa mu mushinga w’Umujyi wa Kigali witwa KIP (Kigali Infrastructure Project). Biteganyijwe ko uyu muhanda Rugenge-Muhima-Nyabugogo uzarangira utwaye Miliyari 4,3 z’amafaranga y’U Rwanda.
Ruhurura ya Mont Kigali iherereye mu Murenge wa Kigali kandi biteganyijwe ko izarangira itwaye miliyoni zirenga 290 z’amafaranga y’U Rwanda.