ABADEPITE BASUYE IMIRENGE YOSE IGIZE AKARERE KA NYARUGENGE

Mu cyumweru gishize, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basuye Imirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge mu rwego rwo kwegera abaturage hagamijwe kugenzura ibikorwa byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaba. 

Izi ngendo zabimburiwe n’ibiganiro byahuje Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Abadepite aho Umujyi wagaragaje uburyo ibibazo byabajijwe Abadepite muri Kamena 2025 byasubijwe n’ishusho rusange y’ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’Igishushanyo Mbonera cy’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel yavuze ko abawutuye bagenda biyongera ari na ko abakeneye amazu yo guturamo na bo biyongera. 

Yavuze ko ari yo mpamvu Umujyi ushishikariza abawutuye kubaka inzu zituza imiryango myinshi ku buso buto no kubaka inzu zigeretse. Indi gahunda avuga ko igenda itanga ibisubizo, ni iyo kuvugurura imiturire y’akajagari nko muri Mpazi na Nyabisindu, aho hubakwa amazu ajyanye n’igihe, hagatuzwa mbere abari bahafite ubutaka, noneho ubuso busigaye bukubakwaho andi mazu atuza abandi baturage benshi. Iyi gahunda kandi ifite umwihariko w’uko ikura abaturage mu miturire mibi, bakegerezwa ibikorwa remezo by’ibanze ariko hagakoreshwa n’uburyo bw’imyubakire buramba kandi butangiza ibidukikije.

Mu Mirenge Abadepite n’abaturage bagiranye ibiganiro bikurikira:

  • Gusobanurira abaturage imikorere y'inteko ishingamategeko
  •  Ibijyanye n'iterambere ry'imijyi (imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka) no kwita ku bikorwaremezo
  • Isuku n'isukura (isuku ku mubiri, aho dutuye n'aho dukorera)
  • Kwirinda amakimbirane mu muryango (kwirinda gucana inyuma, ubusinzi, ibiyobyabwenge)
  • Gushyira imbere gahunda y'ubuhuza mu by'amategeko aho kwirukira mu nkiko
  • Gukora bakivana mu bukene
  • Kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina
  • Ihame ry uburinganire n ubwuzuzanye
  • Kubyaza amahirwe ubushobozi twashyiriweho n’ibindi
Back