ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE KACU BAMURITSE IBIKORWA

Ubwo hasozwaga imurikabikorwa by’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge(JADF) mu cyumweru gishize, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Bwana Ingangare Alexis yashimiye byimazeyo uruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere avuga ko bamwe bafashije gutuza abatishoboye, kwishyurira amafaranga y’ishuri abana bo mu miryango itishoboye, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, guhugura abakozi n’ibindi byinshi. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yavuze ko muri uyu mwaka wa 2024/2025 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge, hakozwe ibikorwa bitandukanye bifite agaciro kangana na 4,969,637,447 y’amafaranga y’u Rwanda. 

Bwana Ingangare Alexis yavuze ko uru ari urubuga rwo kumenyekanisha no kwigiraniraho, himakazwa umuco wo guhanahana ubumenyi n’ubuzobere ndetse bikanaba n’uburyo bwo guteza imbere umuco wo kugaragaza no kubazwa ibyo umuntu akora no gukorera mu mucyo. Yongeyeho ko uyu na none ari umwanya wo kugaragariza abagenerwabikorwa ndetse n’abafatanyabikorwa ibibakorerwa maze ibitameze neza bigakosorwa, ibimeze neza na byo bikarushaho gukorwa neza;

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bushimira cyane abafatanyabikorwa kuko bafasha Akarere guhuza ibikorwa hagamijwe kunoza igenamigambi rihuriweho na bose n’ikurikiranabikorwa bya gahunda z’Igihugu cyacu ari izishingiye ku mibereho myiza, ku bukungu no ku miyoborere myiza.

Abafatanyabikorwa ba Nyarugenge kandi barashimirwa kuzamura imibereho myiza y’abaturage, mu byiciro bitandukanye ari mu buzima, mu burezi, kwita ku mibereho y’abatishoboye, kwita ku ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo, kurwanya inda ziterwa abangavu, gukumira ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA binyujijwe mu rubyiruko, no kwita ku bafite ubwo bwandu. Ntabwo kandi bagarukira muri ibyo gusa kuko banafasha guteza imbere abahinzi bato mu kongera umusaruro w’imboga n’imbuto ku isoko.

Nk’uko Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe N°003/03 yo ku wa 03 Nyakanga 2015 abiteganya, ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ryashizweho rifite intego yo kugeza ku baturage iterambere rirambye n’imitangire ya serivisi inoze binyujijwe mu:

  • kujya inama;( harebwa ubutyo bwo kongera  imbaraga gahunda za Leta mu gukemura ibibazo hagendewe ku byifuzo by’abaturage,)
  • kugira uruhare rufatika no kugaragaza ibikorwa; (Hahuzwa imbaraga z’abafatanyabikorwa bose mu guteza imbere Akarere,
  • kugaragaza ibyo umuntu akora ;( Riharanira gukorera mu mucyo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ingengo y’imari ya buri mufatanyabikorwa
  • guhanahana amakuru; ( hagenzurwa uko ibikorwa bihuzwa n’icyerekezo cy’Akarere n’igihugu) no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu nzego z’ibanze.

Bityo rero, Imurikabikorwa rya JADF ni uburyo  bwo guteza imbere umuco wo kugaragaza no kubazwa ibyo umuntu akora no gukorera mu mucyo binyujijwe muri gahunda y’iminsi y’imurikabikorwa rya JADF.

Back