ABAFITE MU NSHINGANO KURINDA NO KURENGERA UMWANA MURI NYARUGENGE BAGARUTSE KU KURINDA ABANA IHOHOTERWA

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Uwamahoro Genevieve uyu munsi Tariki 6 Ukwakira 2025 yagiranye inama ngarukagihembwe n’Inshuti z’Umuryango, abashinzwe iterambere ry’umuryango, kurinda no kurengera umwana maze baganira ku bikorwa byo kurinda no kurengera umwana muri iki gihembwe gishize ndetse bagaruka ku bireba abana mu Itegeko ry’Umuryango. Muri rusange bize ku ngingo zikurikira:

  • Kuganira ku mirimo mibi ikoreshwa abana
  • Kurinda abana ubuzererezi
  • Kurinda abana ihohoterwa ryo mu miryango
  • Ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kuba ba Malayika Murinzi
  • Itangira ry’amashuri n’ibindi. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije yabasabye kujya bibutsa uwatoraguye Umwana wese ko agomba kumukorera raporo kugira ngo bizafashe kwandikisha uwo mwana mu irangamimerere. Ikindi umwana agomba kwandikwa mu irangamimerere ry’Umurenge yatoraguwemo. 

Akarere ka Nyarugenge gafite ba Malayika murinzi bagera kuri 68 bahora biteguye kwakira abana batereranywe n’imiryango yabo cyangwa babuze ababyeyi. 

Back