ABAGIZE INAMA NJYANAMA Z’IMIRENGE YA MUHIMA NA NYARUGENGE BASOJE AMAHUGURWA KU NSHINGANO ZABO
Mu Karere ka Nyarugenge hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu yari agenewe Abajyanama bagize Inama Njyanama z’Imirenge baherutse gutorwa. Aya mahugurwa akaba yarahawe Abajyanama bo mu Mirenge ya Muhima na Nyarugenge. Asoza aya mahugurwa, Bwana RUBINGISA Pudence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yongeye gukangurira abajyanama kuba ijisho ry’Ubuyobozi mu baturage n’abakangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta aho yavuze ko nk’abajyanama bakwiye gufasha Ubuyobozi mu gukangurira abaturage kwitabira Ubwisungane mu kwivuza na gahunda ‘Ejo heza’ bikiri inyuma mu Karere ka Nyarugenge.
Yongeye kandi gusaba abajyanama kuba urugero mu bikorwa byose bakora bagaharanira kugira imiryango itekanye byanafasha no kurwanya amakimbirane mu miryango mu Mirenge yabo no gufasha Ubuyobozi mu kurwanya ubuzererezi. Aha yatanze urugero ku bana bazwi nka marine bakigaragara muri iyo Mirenge.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy yagaragaje ko nk’ubuyobozi biteguye gufasha Inama Njyanama kuzuza inshingano zabo no kugeza amahugurwa mu yindi mirenge isigaye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa Never again Rwanda na Citizen Right and Development(CRD)
Abitabiriye amahugurwa bahuguwe ku bintu bikurikira: