ABAGIZE INAMA Y'IGIHUGU Y'ABAGORE BASUYE URUBOHERO RUKORERA MU ISHURI RYA CAMPS KIGALI
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere wungirije ari kumwe na bamwe mu bagize Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere basuye Urubohero rukorera mu ishuri rya Camps Kigali, Akarere ka Nyarugenge katangiye gahunda y’Urubohero ruvuguruye mu rwego rwo gukomeza gucyemura ibibazo byugarije umwana w’Umukobwa birimo gusambanywa, guterwa inda z’imburagihe n’ibindi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwbaikorwa w’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa gatandatu ubwo bamwe mu bagize Inama Y’Igihugu y’abagore muri aka Karere basuraga Urubohero mu Murenge wa Nyarugenge ku ishuri rya Camps Kigali.
Ni ahantu itsinda ry’abakobwa rihurira bakaganira ku bibazo bibugarije bisanzuye,batekanye, kandi bakumva nta muntu wabakorera ivangura,wabanenga cyangwa wabahungabanya mu buryo bw’imitekerereze cyangwa bw’umubiri. Ibyo bakabigeraho bafashijwe n’umukangurambaga w’urungano/Mentor.
Abakobwa bahurizwa mu matsinda ari hagati ya 20 na 30, mu byiciro by’imyaka
• 10-14 Bahabwa inyigisho zibanda ku kwirinda/prevention ibibazo byugarije abakobwa
• 15-19 Bahabwa inyigisho zibanda ku kwirinda/prevention ibibazo byugarije abakobwa ndetse no kugabanya ibyago/risk reduction by’ibibazo byugarije abakobwa
• 20-24 Bahabwa inyigisho na serivise zibafasha kugabanya ibibazo abakobwa bahura nabyo
Nkuko byagarutsweho na Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance kugeza ubu abakobwa bahereweho mu kwitabira urubohero bagizwe n’abakobwa bagaragaza ibyago byo guta ishuri kurusha abandi, Abakobwa bavuye mu ishuri,Abakobwa babyaye bakiri bato,Abakobwa badafite ababitaho (positive parenting) mu buryo buhagije (Imfubyi ku mubyeyi umwe cyangwa bombi, abarererwa mu miryango, inshuti cyangwa abagiraneza, abakora ahantu habashyira mu bibazo nko mu nzu z’ubwiza,amahoteli n,utubali,Abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cg irindi hohoterwa iryo ariryo ryose,Abakobwa banywa ibisindisha bakiri bato cyangwa abakuze babikoresha ku rugero runini, n’abakobwa bafite abantu barenze umwe bakorana nabo imibonano mpuzabitsina cyangwa abakora umwuga w’uburaya.
Umuyobozi Nshingwbaikorwa Wungirije w’Akarere yagaragaje kandi ko nubwo buri cyiciro gihabwa inyigisho zihariye ariko muri rusange umwana w’umukobwa yigishwa Ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere (Sexual Reproductive Health and Right), Inyigisho zijyanye n’Ubumenyi mu buzima (Life skills) n’ Inyigisho zijyanye n’uburere mu bukungu (Financial Education).