ABAGIZE URWEGO RWA DASSO 66 BARAHIRIYE INSHINGANO
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 Gashyantare 2022, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yakiriye indahiro z’abagize Urwego rwunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO) bagera kuri 66. Ni indahiro bakora mbere yo gutangira imirimo yabo nyuma y’amasomo bahawe agamije kubongerera ubushobozi n’ubumenyi bwo gukora neza akazi kabo kinyamwuga.
Muri iki gikorwa cyabere ku biro by’Akarere, Bwana Ngabonziza Emmy yabasabye gushyira inyungu z'abaturage imbere y'izabo, abibutsa inshingano zabo, indangagaciro zikwiye kubaranga n’ibyo bagomba kwirinda mu kazi.
Ku ruhande rwabo, abagize DASSO nabo bamwemereye gukora neza akazi kabo bagakomeza guharanira ishema ry’urwego bakorera.
Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rwashyizweho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 26/2013 ryo kuwa 10/05/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo nk’uko byasohotse mu Igazeti ya Leta n° 27 yasohotse kuwa 08 Nyakanga 2013. Akarere ka Nyarugenge gafite abagize DASSO 155.