ABAHAGARARIYE AMAVURIRO YO KU RWEGO RW’IBANZE BASABWE GUHA ABATURAGE SERIVISI NZIZA

Muri iki gitondo Tariki ya 01 Ukwakira 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve yahuye n’abayobozi b’amavuriro yo ku rwego rw’Ibanze (Health Posts) bungurana ibitekerezo by’ukuntu barushaho gukora neza akazi kabo bashyira umuturage ku Isonga. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije yabasabye gushyira Umuturage ku Isonga mu byo bakora byose ndetse anabibutsa ibikurikira:

-Guha serivisi nziza abaturage 

-Kurangwa n’isuku 

-Gutanga serivisi bemerewe gusa 

-Kugira ibikoresho byabugenewe, kubyitaho nibindi

Mu karere ka Nyarugenge hari amavuriro yo ku rwego rw’ibanze 38.

Ku ruhande rwabo, Abayobozi b'amavuriro yo ku rwego rw'Ibanze bashimiye imikoranire bafitanye n'Ubuyobozi bw'Akarere biyemeza gukosora ibyo batakoraga neza byose.

Back