ABAJYANAMA B’UBUZIMA MURI NYARUGENGE BARI GUHABWA TELEFONI

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, mu Karere ka Nyarugenge hatangiye gutangwa telefone zigezweho ku bajyanama b’ubuzima bose. Ni igikorwa kigamije kubafasha kubona uko buzuza neza inshingano zabo za buri munsi n’uburyo bwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Izi telefone zifite ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rifasha gutahura indwara, kuvura no kubika amakuru y’ubuvuzi.

Gutangiza iki gikorwa byabereye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere Tariki 16 Werurwe 2026. 

Ni igikorwa kizakomereza no mu Mirenge yindi igize Akarere ka Nyarugenge, abajyanama b’ubuzima bagahabwa telefone zigezweho zizabafasha mu mirimo yabo itandukanye. Tubibiutse ko ubusanzwe telefone yahabwaga abajyanama bahagarariye abandi gusa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge burashishikariza Abajyanama b’Ubuzima gukomeza gufata neza izi telefoni bahawe kugira ngo zikomeze kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi maze abaturage bahabwe serivisi nziza barusheho kugira ubuzima bwiza

Back