ABAKORA IRONDO RY’UMWUGA BARIMO KONGERERWA UBUSHOBOZI

Hagamijwe kubakira ubushobozi abakora irondo ry’umwuga, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n'inzego z'umutekano bwatangije icyiciro cya mbere cy'amahugurwa y’abakora irondo ry’umwuga.

Atangiza amahugurwa y'abagize irondo ry'umwuga mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'ako karere Bwana Emmy Ngabonziza yabibukije ko umutekano ariwo shingiro rya byose, abasaba gukora kinyamwuga, gukorana neza n'abaturage bakamenya amakuru hakiri kare bagakumira icyaha kitaraba, yabasabye  kandi kwirinda imyitwarire mibi no kugira imikoranire myiza hagati yabo. Yanabibukije ko ibyo biga bitagomba kuba amasigara kicaro ahubwo bikwiye kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi.

 Abagize irondo ry’umwuga muri aya mahugurwa bakazigishwa ibi bikurikira:

- Amasomo yo gukunda igihugu,

- Amasomo yo kunoza inshingano,

- Amasomo yo gukumira no kurwanya ibyaha

- Amasomo yo kugira indangaciro na kirazira hamwe n’imyitwarire iboneye mu nshingano

  z’irondo ry’umwuga

Back