ABAKOZI BASHYA 104 B’URWEGO RWA DASSO BASABWE GUKORANA NEZA N’IZINDI NZEGO

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2025 bwahaye ikaze abakozi bashya 104 b'urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano(DASSO) baherutse gusoza amasomo yabo mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Umuhuzabikorwa w'Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge yahaye ikaze abakozi bashya b'Urwego rwa DASSO, abashimira uburyo bitwaye neza mu mahugurwa bavuyemo abereka abayobozi bagiye gukorana nabo mu kazi ka buri munsi abasaba gukomeza kwitwara neza mu kazi  kugirango karusheho kugenda neza.

Ingingo zagarutsweho:

- Kwakira abakozi bashya b'Urwego rwa DASSO no kubereka aho bazakorera

- Imyitwarire ya DASSO

- Imikorere n'imikoranire n'izindi nzego;

- Imibereho myiza 

Umuhuzabikorwa wa DASSO wungirije ushinzwe imyitwarire  yabwiye DASSO ko bagomba kurinda icyizere igihugu cyabagiriye, bagomba kwiyubaha, kurangwa na Discipline, Bakirinda ubusinzi, Kwiyandarika, kugira umwete mucye mu kazi n'ibindi byose bishobora guhesha isura mbi urwego bakorera rwa DASSO. 

Umuhuzabikorwa w'Ungirije ushinzwe amakuru n'ibikorwa ku rwego rw'Akarere yasabye abakozi b’urwego rwa DASSO bose ko inshingano ya mbere bafite ari ugushyira umuturage ku isonga kuko ari we mutungo kamere w'igihugu cyacu, ko bagomba kubungwabungwa ntibahungabanywe basabwa gutangira amakuru ku gihe ku muntu cyangwa ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w'abaturage n'ibyabo.

Umuhuzabikorwa wa DASSO w'Ungirije ushinzwe ubuyobozi n'ibikoresho yamenyesheje abakozi bashya b'Urwego rwa DASSO ko mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo ko hari gahunda y'ubwizigame yashyizweho buri wese agomba gushyirwamo kugira ngo bizajye bimufasha mu gihe yagize ibyago, ibirori n'ibindi. 

Back