ABANTU 8 BAHAWE UBWENEGIHUGU NYARWANDA

Kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Mutarama 2022 Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yayoboye igikorwa cyo guha ubwenegihugu nyarwanda abantu 8 batuye mu Karere ka Nyarugenge baturuka mu bihugu bitanduknaye. Bose bishimiye ko bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bityo kuri ubu bakaba ari Abanyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ndungu Michael Maina ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya, amaze igihe cy’imyaka 17 atuye mu Rwanda, avuga ko uretse kuba afite umugore w’Umunyarwandakazi, ariko ngo na we akunda u Rwanda ari na yo mpamvu nyamukuru yahisemo gusaba ubwenegihugu.

Senya Mwale Kapitene, ukomoka mu gihugu cya Zambia, amaze imyaka isaga 10 atuye mu Rwanda, avuga ko akigera mu Rwanda uretse kuba yarahakunze, ariko kandi ngo yananyuzwe n’umuco wabo bituma yiyemeza kuba Umunyarwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy wayobozye kiriya gikorwa cy’irahira ryabo yavuze ko ari amahirwe menshi igihugu kiba kigize, yo kunguka abandi Banyarwanda kuko ari imbaraga zindi ziba zibonetse. Yasabye abahawe ubwenegihugu nyarwanda gukomeza kurangwa n'ubunyangamugayo, kugendera ku ndangagaciro z'igihugu no gukorera igihugu batizigamye.

Itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu, riteganya ko igihe cyose hagaragaye uburiganya ubwo ari bwo bwose cyangwa amakuru atari yo, yaba yaratanzwe cyangwa inyandiko zaba zariganywe zigahindurwa, hakagaragara ibinyoma byaba byarashingiweho igihe umuntu yahabwaga ubwenegihugu, arabutakaza.

Ibihugu abahawe ubwenegihugu bakomokamo:

- Belgium: 1

- Zambia: 1

- Burundi: 3

- India: 1

- Kenya: 1

- Umuntu umwe utagiraga ubwenegihugu: 1

Back