ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’UTUGARI BAHUGUWE
Mu rwego rwo kugira abayobozi bazi inshingano zabo kandi bita ku muturage hagamijwe imitangire inoze ya serivisi zihabwa abaturage mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 3 Nzeri 2025, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe amahugurwa ku miyoborere myiza. Aba bayobozi bakora umurimo ukomeye wo kwegera abaturage,kumva no gukemura ibibazo byabo.
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ingangare Alexis yavuze ko ari ngombwa ko Abayobozi b’Utugari bahabwa ubumenyi bakeneye mu gushyira umuturage ku isonga, kumuha serivisi akeneye, no kumusobanurira ibyo adasobanukiwe.
IBYO BAHUGUWEMO
•Ubumenyi mu mategeko n’imiyoborere y’inzego z’ibanze.
•Akamaro ko kumenya ifasi bayobora no kuyirinda
•Gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.
•Kurwanya ruswa n’akarengane
•Gukoresha ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi no gutanga raporo
•Gucunga neza impapuro z’ubuyobozi n’itangwa rya serivisi z’ibanze
•Kwakira, gukemura no gutanga raporo ku bibazo by’abaturage
•Amategeko n’amabwiriza agenga inzego z’ibanze
•Imicungire y’amakuru n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga (e-Services, Irembo, Ibibazo by’abaturage
•Imibanire n’itumanaho hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage
•Kurwanya ruswa, akarengane no kwimakaza umuco w’ubunyamwuga
•Gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kuzisobanurira abaturage (Imihigo n’izindi)