ABANYESHURI BO MURI LYCEE DE KIGALI BAGANIRIJWE KU MUCO W’UBUTWARI

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ngabonziza Emmy yifatanyije n'Urubyiruko rw'Abanyeshuri biga muri Lycee de Kigali (LDK) kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 aho bizihizaga Isabukuru y'Imyaka 14 Umuryango ‘Ubutwari Club’ umaze ushinzwe, akaba ari umuryango uharanira guteza imbere umuco w’Ubutwari. Ni igikorwa cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti: "Dufatanye Twubake U Rwanda Twifuza"

Bwana Ngabonziza Emmy yashimye ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe n'Intwari z'u Rwanda asaba urubyiruko by'umwihariko abanyeshuri ba LDK gukurikiza ibikorwa byiza byaranze intwari, kurangwa n'indangagaciro nziza birinda gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi n'izindi ngeso mbi. Yagize ati: “Ubutwari ntibuvukanwa ahubwo buraharanirwa kandi bugatozwa".

Asobanura umuco w’Ubutwari, Bwana Ngabonziza Emmy yerekanye ko ubutwari arukwitanga atari ugutanga abandi maze ahera mu gihe cya mbere y’Ubukoroni aho Abanyarwanda bitangaga bagura igihugu agera ku nzira yose intwari zanyuzemo zibohora u Rwanda. Yasobanuriye urubyiruko ko aribo nzira izatugeza mu cyerekezo u Rwanda rufite cya 2030 na 2050 ndetse n'icya Africa cya 2063.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yabwiye urubyiruko ko arirwo abakurambere bitangiye igihugu batekerezagaho ati: “muri inzira y’inzozi abakurambere bacu bari bafite ndetse inzozi natwe dufite zirenze ibyo mubona uyu munsi”. Yababwiye ko Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho Icyerekezo cyiza bityo ko urubyiruko narwo rugomba kuguma muri iyo nzira nziza kugira ngo birinde kuba Ibigwari ahubwo babe Intwari. Yashoje agira ati: “Nimuguma muri iyo nzira nibwo tuzubaka u Rwanda twifuza”

Back