ABASENATERI BASUYE AKARERE KA NYARUGENGE
Mu rwego rwo kugenzura ibikorwa byo korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije, ba Senateri NYINAWAMWIZA Laetitia na Senateri MUGISHA Alexis bamwe mu bari muri Komisiyo ya Sena y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari basuye Akarere kacu ka Nyarugenge. Basobanuriwe ikoreshwa rya biyogazi, gazi, amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ibidukukikije.
Nyuma yo gusura ba Rwiyemezamirimo bagurisha ibijyanye n’ingufu zitangiza ibidukukikije mu mirenge ya Kimisagara, Nyarugenge na Kigali, banakoze Inteko n’Abaturage tariki ya 20 Kamena 2025 mu kagari ka Nyabugogo maze baganira ku ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukukikije.
Abaturage bagaragarije Abasenateri ko igiciro cya gazi kikiri hejuru ndetse banagaruka ku mpungenge z'ibivugwa bitaribyo nko kuvuga ko gazi iturika igateza inkongi n’ibindi. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve afatanyije n’Abasenateri bamaze impungenge abaturage babasobanurira ko Gazi iyo wayikoresheje neza idashobora guteza inkongi y’Umuriro.
Muri iyi nteko kandi, abaturage basobanuriwe ko bimwe muri biriya bicanwa bitangiza ibidukikije byashyizweho nkunganire kugira ngo igiciro kigabanuke bashobore kubikoresha ari benshi bareke uburyo bwangiza ibidukikije nko gukoresha inkwi ndetse n’amakara.