ABASOJE AMASOMO Y’URURIMI RW’AMARENGA BAHAWE IMPAMYABUMENYI

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo mu karere ka Nyarugenge habaye Igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku baganga 8 n’Ababyeyi 10 bafite abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basoje amasomo ku rurimi rw’amarenga,  bakaba bitezweho gutanga serivisi nziza ku bantu bose hatitawe ku bumuga bafite kuko ikibazo cy’ururimi rwo kuvugisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyakemutse.

Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 13 Kanama 2023 ku bize ururimi rw'amarenga bashoje bize amezi 3 mu gihe Abize ubuzima bw'Imyororokere bo bize umwaka wose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge wungirije, Madamu Nshutiraguma Esperance washyikirije aba baganga n’ababyeyi impamyabumenyi yashimiye Ishyirahamwe ry’Abagore bafite abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Association of Deaf Women - RNADW) ku nkunga ryatanze kugira ngo aya mahugurwa agende neza, anasaba abahuguwe gukoresha ubumenyi bungutse mu guha serivisi nziza ababagana harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNADW) Madamu Mukashema Dative yasabye Ababyeyi kwita ku bana babo batumva ntibanavuge cyane cyane Abakobwa bakabaganiriza ku buzima bw’Imyororokeye kugira ngo babarinde ihohoterwa rikunze gukorerwa abafite bene ubwo bumuga. Abaforomo nabo basabwe kwita ku bana bafite bene ubwo bumuga.

Back