ABATURAGE B'AKARERE BARAKOMEZA GUKANGURIRWA KWIRINDA COVID 19
Muri gahunda y'ubukangurambaga ku kwirinda COVID19 bwatangijwe ku bufatanye bw'Umujyi wa Kigali na Polisi y'Igihugu ,mu Karere ka Nyarugenge ibi bikorwa by'ubukangurambaga birakomeje muri gahunda yiswe " Umudugudu uzira COVID19".
Muri iyi gahunda abaturage bongera kwibutswa ingamba z'ubwirinzi zirimo Gukaraba Intoki amazi meza n'isabune cg umuti wabugenewe, guhana intera aho bari no kwambara agapfukamunwa igihe cyose. ubu bukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw'Akarere mu Murenge wa Nyamirambo bukaba bwarakomeje mu Mirenge yose. Muri ubu bukangurambaga hakorwa n'amarushanwa mu bikorwa bigamije kurwanya COVID 19 ahazahembwa inzego zitandukanye hakurikijwe ibyakozwe muri gahunda yo gukangurira abaturage kwirinda COVID19.