ABATURAGE BARASHIMA GAHUNDA Y’IGITONDO CY’ISUKU

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Nyakanga 2025, abaturage bazindukiye muri gahunda y’Akarere izwi nk’Igitondo cy’isuku igamije kwimakaza isuku mu Midugudu yose igize Akarere kacu ka Nyarugenge.

Iyi gahunda y’Igitondo cy’Isuku ikorwa mu Midugudu yose aho bibanda ku bintu bikurikira: 

  • Gukora isuku mu mihanda minini n’imihanda y’imigenderano,
  • Gukora Isuku muri za gare bategeramo imodoka
  • Gukora Isuku imbere y’amaduka
  • Gukora isuku muri za ruhurura, amateme n’ibiraro bito n’ibinini
  • Gukora Isuku mu ngo n’ahandi. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis ahora yibutsa abayobozi ku nzego zose kuva ku Karere, Umurenge, Akagari, Umudugudu n’Isibo ko iyi gahunda bagomba kuyigira iyabo maze umuco w’Isuku ugakwira hose guhera mu ngo, mu mihanda minini, imito n’imihanda y’imigenderano ndetse n’ahahurira abantu benshi hose 

Umwe mu baturage bakorera ubucuruzi mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge yishimiye ko kuba agace batuyemo karangwa n'Isuku aribyo bituma n'abanyamahanga bakagendamo cyane bityo bigatuma abona abamugurira ibyo acuruza. Yagize ati: “Kubera isuku irangwa muri aka gace dutuyemo haza abatugana benshi barimo n'Abanyamahanga bityo ibyo ducuruza bikagurwa tukabasha kwiteza imbere”

Muri iki gihe hagaragara ubwiyongere bwa Maraliya, hari ubwo abaturage bazindukira mu gitondo cy’isuku bareba niba nta bihuru n’ibigunda bikikije ingo, ibinogo birekamo amazi byose bigakurwaho kugira ngo bitaba indiri y’imibu ari yo soko ya Malariya. 

Back