ABATURAGE BITABIRIYE IBIKORWA BY'UMUGANDA RUSANGE
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Kamena abaturage mu Karere bitabiriye ibikorwa by'Umuganda rusange, muri uyu muganda hakozwe ibikorwa byibanze ku isuku, ahakozwe isuku mu ngo no mu mihanda.
Ku rwego rw'Akarere umuganda ukaba wabereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Kiberinka ahakozwe ibikorwa byo gusanira abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Muri uyu Mudugudu hakaba hatangiye gusanwa amazu 25 y'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage bifatanyije n'umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa remezo, Ambasaderi w'Ubwami bwa Maroc mu Rwanda, Umuyobozi w'Umujyi wa Bouake mu Gihugu cya Cote d'Ivoire.
Nyuma y'Umuganda Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali Bwana Merard Mpabwanamaguru akaba yakanguriye abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo Kwizigamira muri gahunda ya Ejo heza, Kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante). yongeye kandi kubaha amakuru mu Inama ya CHOGM iteganyijwe mu Rwanda muri uku kwezi