ABATUYE AKAGARI KA NTUNGAMO HAFI YA BOSE BIZIGAMIYE MURI EJO HEZA
Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yasuraga Akagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere muri iki cyumweru, abaturage b’ako kagari bamubwiye ko hafi ya bose bizigamiye mu kigega Ejo Heza ni ukuvuga ku kigero hafi 100%. Muri aka Kagari kandi abamaze gutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza (MUSA) barenze 90%.
Akagari Ka Ntungamo kagizwe ku kigero kinini n’abakora umwuga w’Ubuhinzi ndetse kegereye Nyabarongo. Ibi bituma uhabona ubuhinzi bw’imboga nk’intoryi, karoti, amashu, dodo n’izindi mboga zinyuranye tutibagiwe n’imbuto zinyuranye n’amapapayi n’izindi.
Aganira n’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yabasabye kwitabira gahunda za Leta zinyuranye cyane ko zose zigamije iterambere arizo:
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge kandi yabasabye kwirinda ibikurikira:
Mu byifuzo byabo, abatuye Akagari ka Ntungamo bagarutse ku bikurikira:
Umurenge wa Magergaere ugizwe n’Utugari 7 aritwo Kankuba, Nyarufunzo, Kavumu, Ntungamo, Runzenze, Nyarurenzi na Mataba