ABATUYE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA KARAMA BASINYE IMIHIGO YO KWITEZA IMBERE

Mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abaturage mu midugudu y’Icyitegererezo, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Uwamahoro Genevieve yayoboye igikorwa cyo gusinyana imihigo n’Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Karama. Iyo mihigo irimo ijyanye n’Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere. 

Iyi gahunda y’Imihigo yitwa “IWACU TWIFUZA” igamije gutuma abatujwe mu Midugudu y’Icyitegererezo biteza imbere n’imiryango yabo.

Madamu Uwamahoro Genevieve, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yakanguriye abatuye uyu mudugudu wa Karama n’abandi bahegereye kwitabira ibi bikurikira: 

  • Kujya mu bwisungane mu kwivuza
  • Gufata inguzanyo ya VUP bagakora bakiteza imbere kandi bakishyurira ku gihe kugira ngo n’abandi bagerweho n’iyo nguzanyo
  • Kwita ku isuku y’aho batuye n’ahandi hahurira abantu benshi

Iyi mihigo irimo ibice 3 bikurikira:

  • Harimo imihigo y’Urubyiruko
  • Imihigo ya Komite y’Umudugudu
  • Imihigo yihariye y’Umuryango

Abaturage bashimye cyane iki gikorwa kijyanye n’Imihigo bavuga ko imihigo ibakebura igatuma barushaho gukora bakiteza imbere haba mu bukungu, imibereho myiza n’Imiyoborere. 

Back