ABATUYE NYAMIRAMBO BASABWE KWIRINDA IMYUBAKIRE Y’AKAJAGARI

Mu nteko y'abaturage yabaye uyu munsi Tariki ya 21 Ukwakira 2025 mu Kagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis yibukije abaturage ibi bikurikira:

  • Kwita ku Isuku
  • Gusigasira Ubumwe n'ubudaheranwa
  • Kwizigamira muri Ejo Heza
  • Kwitabira Ubwisungane mu kwivuza
  • Kujyana abana mu mashuri kandi bakirinda ko bata amashuri
  • Kwirinda imyubakire y'akajagari n'ibindi

Muri iyi nteko, umwanya munini wahariwe ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo by'abaturage harimo n'ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry'umwaka wa 2026-2027

Umurenge wa Nyamirambo ugizwe n’Utugari 4 aritwo Gasharu, Rugarama, Mumena na Kivugiza. 

Ibarura rusange ryo mu 2022 rigaragaza ko Umurenge wa Nyamirambo utuwe n’Abaturage 55,315

Back