ABATUYE RUGARAMA-NYAMIRAMBO BAKANGURIWE GUKUMIRA NO KWIRINDA IBIYOBYABWENGE
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Kamena, Mukarukundo Agnes Umushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yakoranye inama n’abaturage bari bateraniye mu mudugudu wa Tetero akagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo maze agaruka ku buryo bwo kwirinda no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo,ndetse n’ibihano bihabwa ababikoresha.
Yagarutse ku bisobanuro by’ibiyobyabwenge,anabishyira mu byiciro bitatu:
•Ibiyobyabwenge bihambaye: kokayine,urumogi, na Mugo
•Ibiyobyabwenge bikomeye: Mayirungi,shisha,Rwiziringa
•Ibiyobyabwenge byoroheje: Kanyanga,Muriture,n’ibindi
Yagize ati:”Ni ingenzi ko buri wese amenya ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima, ku mibanire y’abantu no ku mutekano w’igihugu. Twese tugomba kugira uruhare mu kubirwanya.”
Yasoje asaba abitabiriye inteko kudakoresha ibiyobyabwenge no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ikwirakwizwa ryabyo,kugira ngo tugire sosiyete itekanye ,itarangwamo urugomo n’ihohoterwa.