ABATURAGE B'AKARERE BARAKANGURIRWA GUKOMEZA INGAMBA ZO KUNOZA ISUKU
Ibi ni bimwe mu bagarusweho N'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wyngirije ushinzwe imiturire n'ibikorwa Remezo Bwana Mpabwanamaguru Merard kuri uyu wa kabiri ubwo yitabiraga inteko y'abaturage mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza.
Muri iyi nteko y'abaturage Umuyyobozi w'Umujyi wungirije akaba yibukije abaturage ko Umujyi wa Kigali iri mu bukangurambaga ku misoro ndetse n'isuku,isukura no kurwanya igwingira mu bana, asaba abitabiriye inteko ko kugira isuku ari isoko y'ubuzima kuko mu mwanda havamo indwara nyinshi kandi byari byoroshye kwirinda.
yasabye abaturage ba Nyamirambo guharanira Kigali ikeye kandi bivuye iwabo mu rugo, bagaharanira ko aho bari hose haba isuku.
Yagaragaje kandi ko Imisoro iri muri bimwe bifasha mu kubaka Igihugu kuko mu misoro ariho hava ubushobozi bwo kubaka ibikorwa remezo amavuriro n'ibindi
yakanguriye abaturage bitabiriye inteko kwirinda amande y'ubukererwe bagaharanira kubahiriza inshingano z'Umunyagihugu.