ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI BAHUGUWE KU ISOMO RY’AMATEKA Y’U RWANDA
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Nyarugenge barimo guhugurwa ku mitegurire, imyigIshirize n'imibarize y'isomo ry'amateka y'u Rwanda n'amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by'umwihariko.
Umwe mu bahuguwe yagize ati: “Ni ngombwa ko duhugurwa ku isomo ry'amateka y'igihugu cyacu mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa no gusobanukirwa neza amateka y’igihugu cyacu kugira ngo tubashe kuyigisha tubisobanukiwe neza”
Aya mahugurwa arimo gutangwa n'abarimu bigisha amateka kandi babihuguriwemo muri buri Murenge bityo haratangwa ibiganiro bikurikira:
Akarere ka Nyarugenge gafite amashuri 122 habariwemo amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), abanza n’amashuri y’inshuke. Ayo mashuri ari mu Mirenge 10 Igize Akarere ariyo Kanyinya, Kigali, Mageragere, Nyamirambo, Kimisagara, Gitega, Muhima, Nyarugenge, Rwezamenyo na Nyakabanda.