AGASHYA K’UMURENGE WA MUHIMA KAWUHESHEJE IGIHEMBO

Nyuma y’Umuganda wabaye Tariki 28 Gashyantare 2026 Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahembye Umurenge wa Muhima nk’Umurenge wahanze agashya kahinduye ubuzima bw’abaturage. Ako gashya kiswe “Muhima mu isura ya nijoro

Iki gihembo cyatanzwe n’Intumwa ya MINALOC, DG Ruterana Boniface iri kumwe n’Abayobozi b’imboni z’Akarere ka Nyarugenge muri guverinoma aribo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine. 

Agashya ka Muhima

Aka gashya kiswe “Muhima mu isura ya nijoro” katangiye muri Werurwe 2025 mu Murenge wa Muhima. Icyari kigamijwe ni ugukemura ikibazo cy’imyanda yajugunywaga nijoro igatuma isuku ihungabana. Kashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bw’Umurenge, Umujyi wa Kigali, Good Way, urubyiruko, abaturage n’abacuruzi, hashyirwaho uburyo bwo guhemba abakora isuku nijoro. Kugeza ubu aka gashya gafasha abaturage bagera ku 15.000 bo mu midugudu irindwi iri hafi ya Nyabugogo na Tetero, kandi kazamuye cyane isuku n’isukura cyane cyane mu masoko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandori Grace yashimiye abaturage ba Muhima ku ruhare rukomeye bagaragaje mu gushyira mu bikorwa aka gashya k’Umurenge wabo.

Back