AKARERE KA NYARUGENGE KAHIZE UTUNDI TWO MU MUJYI WA KIGALI MUBIKORWA BY'URUGERERO
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Kamena 2022, hasojwe urugerero rwa 9 rw'inkomezabigwi.
Ku rwego rw'Igihugu iki gikorwa kikaba cyabereye mu karere ka Nyarugenge nka kamwe mu Turere twahize utundi mu bikorwa byakozwe n'Urugerero aho kanabaye aka mbere mu Mujyi wa Kigali.
Nkuko byagaragajwe n'Umuyobozi Nsshingwabikorwa w'Akarere Bwana Ngabonziza Emmy muri aka Karere urugerero rwitabiriwe n'Intore 1068, zakozwe ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abaturage badafite aho kuba, gufasha muri gahunda yo kubarura abana bafite imirire mibi no kubaka uturima t'Igikoni harwanya iyo mirire mibi, Ubukangurambaga mu bikorwa bitandukanye birimo ejo heza no kwitabira gahunda z'Ubwisungane mu kwivuza.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yasabye ko Indangagaciro y'Ubwitange inashamikiweho izindi zitandukanye zirimo Ubupfura, Gukorera ubushacye, Gukorera kuntego ,kwiyubakamo Ubushobozi,Ubumwe,ubusabane,gutabarana,urukundo,....... byose bigamije kubaka Umunyarwanda uhamye bikwiye kuba biranga izi ntore.
Muri iki gikorwa kandi Akarere ka Nyarugenge kakaba kagenewe Inka kubera ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe