AMBASADE YA ISRAEL YAHAYE ZA MUDASOBWA COLLEGE DE BUTAMWA

Ambasaderi Wungirije wa Israel mu Rwanda Bwana Yossi Gadamo, kuri uyu wa mbere tariki ya 22/07/2024 yahaye za Mudasobwa (Laptop) ishuri rya College de Butamwa riri mu murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge hagamijwe guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga mu burezi.

Yossi Gadamo asanga uburezi bw’u Rwanda bukwiriye kujyana n’iterambere mu ikoranabuhanga. Yagize ati:” Niyo mpamvu twaje hano muri college de Butamwa, tubazaniye mudasobwa. Dushyigikiye uburezi buteye imbere mu ikoranabuhanga kandi muziko leta ya Israel n’u Rwanda turi abafatanyabikorwa

Bwana Ingangare Alex Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye Ambasade ya Israel mu Rwanda agira ati: “Mfashe uyu mwanya ngira ngo nshimire ambasade ya Israel mu Rwanda, izi mudasobwa muhaye iri shuri ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Israel, tubijeje ko abana bacu bazazikoresha neza kandi ibyo mwifuza ko bazageraho bizakunda kuko natwe tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo bagera ku bumenyi twifuza

Mike Ntagishyika Rwagatera, umuyobozi w’ishuri rya college de Butamwa yavuze ko n’icyumba izi laptops zizashyirwamo cyatunganyijwe na Ambasade ya Islael. Mudasobwa zose ziteganyijwe gutanwa zigera kuri 35, zizatangwa mu byiciro bitatu, ikubitiro hatanzwe 10 hazakurikira 12 hanyuma ubwa gatatu hatangwe 13

Back