BIRYOGO: BAGANIRIJWE KU GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO
Mu nteko z’abaturage zabaye ejo hashize Tariki ya 9 Nzeri 2025 mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, umudugudu wa Kamenge, Umuhuzabikorwa w’Inzu Itanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Nyarugenge Madamu Akimana Laurence yasabye abatuye Biryogo kugirira icyizere Komite y’Abunzi kandi bagatanga umusanzu wabo mu gukemura amakimbirane bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko.
Hasobanuwe inyungu ziri mu gukemurira ikibazo muri Komite y’Abunzi
Madamu Akimana Laurence yavuze ko Komite y’Abunzi atari urukiko ahubwo ari abavandimwe n’abaturanyi b’inyangamugayo baba batorewe kunga abafitanye ibibazo. Kuba ari abaturanyi bituma kugana Komite y’Abunzi bihesha abaturage ubutabera bubegereye, buhendutse kandi bwihuse. Mu gihe abari bafitanye ikibazo bageze ku mwanzuro w’ubwumvikane, ikibazo cyari gihari kirakemuka kandi bikazahura n’imibanire y’impande zari zifitanye ikibazo. Kubw’ibyo rero usanga hari inyungu nyinshi ku mpande zitandukanye:
KU MUNTU KU GITI CYE (UWAFASHIJWE NA KOMITE Y’ABUNZI GUKEMURA IKIBAZO):
-Bigarura imibanire myiza kuko abagiranye amakimbirane bagira uruhare mu kwishakira igisubizo,
-Icyemezo gifatwa mu nyungu z’impande zose zirebwa n’amakimbirane,
-Haboneka igisubizo mu buryo bwihuse, burambye kandi cyafashwe mu bwisanzure,
-Ni igisubizo kibungabunga ubuzima bw’umuntu kuko ikibazo kiba cyakemuwe mu ibanga ugereranyije no mu nkiko,
-Kudasesagura umutungo bitewe no gusiragira mu manza,
-Ibyo impande zose zemeranyijwe biroroha kubishyira mu bikorwa
KU MURYANGO:
-Iyo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bihindutse umuco bituma umuryango nyarwanda ubana neza ndetse n’amakimbirane akagenda agabanuka. Bityo bikaturinda kuraga abadukomokaho amakimbirane y’urudaca.
KU GIHUGU:
-Gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bituma imanza zigabanuka mu nkiko bityo izihari zikihutishwa zigacibwa neza ku buryo bufite ireme, kandi abantu ntibaba benshi mu magororero kuko haba hari intego yo gukumira ibyaha, n’ibikozwe bikarangirira ibyisnhi bikarangirira mu bwumvikane bityo n’ibihano bitangwa ntibyiganzemo igifungo;
-Ubukungu bw’igihugu burazamuka kuko ishoramari rizamurwa n’icyizere cy’ubuzima no gukunda igihugu kandi bukaba ubukungu budaheza.