BIRYOGO, NYARUGENGE: HIZIHIJWE UMUNSI W’UMUGANURA
Kuri uyu wa 5 Kanama 2022, mu Biryo mu karere ka Nyarugenge habaye umuhango wo kwizihiza umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Ni umunsi waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo, Umutambagiro w'Abizihiwe, guha abana amata no gusangira amafunguro ya kinyarwanda n’abari bahari bose.
Ni ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere ka Nyarugenge, Inzego z’umutekano, Mufti w’u Rwanda, abayobozi n’abaturage.
Umuyobozi w'Umujyi Wungirije ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo Dr. Mpabwanamaguru Merard yavuze ko umunsi mukuru w'Umuganura urangwa n'ibintu bibiri ari byo: Kwishimira ibyagezweho no guhamya ingamba z'igihe kirekire. Yibukije ko Umuganura wizihirizwa mu muryango ndetse ugatuma umuryango urushaho kunga ubumwe, bityo ibibazo bituma abana bava mu muryango bikaranduka burundu, umwana akarererwa mu muryango.
Insanganyamatsiko y’Umuganura iragira iti: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”. Kwizihiza Umuganura muri uyu mwaka wa 2022 bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira no kwishimira ibyagezweho mu iterambere.