CLUB RAFIKI: IKIGO GIFITIYE AKAMARO KANINI URUBYIRUKO

Mu 1974 ni bwo Umuryango w’Abapadiri b’Abadominikani washinze ikigo cya Club Rafiki, utangirana inzu mberebyombi, isomero n’izindi nyubako zo kwigiramo ariko hagati ya 1980 na 1986 hubakwa ibibuga birimo ibya Basketball na Volleyball.

Kuri ubu, ikigo cya Club Rafiki kimaze kuba ubukombe ku buryo gitanga serivisi nyinshi zirimo:

  • Imikino n’Imyidagaduro: Basketball, Volleyball, Tennis yo ku meza (Table tennis), Badminton, Karate, Kung Fu, n’imikino gakondo (igisoro), Damme n’ibindi.
  • Guteza imbere ubumenyi bwa ICT : Ubumenyi ku gukoresha ikoranabuhanga (ICT basic skills), umutekano wo kuri internet n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, gukora businesi wifashishije ikoranabuhanga (ICT for business)
  • English Corner: kwigisha ururimi rw’icyongereza, gutegura ibiganiro mpaka (debate), amarushanwa yo gutekereza amagambo (spelling competitions) n’ibindi.
  • Uburezi ku buzima bw’imyororokere: Gupima virusi itera SIDA, gupima inda n’ubwoko bw’amaraso, ubujyanama ku buzima bw’imyororokere no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
  • Guteza imbere impano: gutegura amarushanwa ajyanye n’Umuziki, Imbyino, Ubuhanzi, Imideli n’imyambarire.
  • Ubushabitsi n’Ubumenyingiro (Entrepreneurship & Vocational Skills): Kudoda, kwitegura akazi no gutanga inama zijyanye n’imyuga n’umurimo
  • Kwitabira ibikorwa by’iterambere rusange: Umuganda, isuku rusange, n’amahugurwa n’ibiganiro bigenewe urubyiruko.
  • Isomero n’ubumenyi (Library and Literacy Programs): Isomero rusange, amasomo y’abato n’abakuru batize, hamwe n’amashuri y’incuke.

Benshi mu rubyiruko ruturiye iki kibuga ndetse no mu nkengero zacyo bashimangira uruhare cyagize mu kubateza imbere ndetse no kubafasha kugera ku nzozi zabo, haba mu myigire isanzwe na siporo.

Uwamahoro Judith ubu yigisha indimi abana bato kuri Rafiki, ariko akaba yaratangiye kuhakinira akiri umwana. Yagize ati “Hano nigisha abana gusoma Icyongereza n’Ikinyarwanda ariko nkibanda ku rurimi rw’umuco wacu. Mbyina imbyino gakondo hano muri Club Rafiki mu itoreo rihakorera” 

Rukaka Djabiru, yigiye kubyina muri Club Rafiki anagira amahirwe yo kuba umutoza w’abana kuko avuga ko Club Rafiki bamwigishije kubyina, nyuma bamuha n’akazi.” 

Ingabire Diane we ashimishwa no kuba hari abana bamaze imyaka myinshi bakurikirana ubumenyi butangirwa muri Club Rafiki

Ubuyobozi bwa Club Rafiki bwasanze hari abana benshi bagitwara inda zidateganyijwe ndetse bamwe bakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bityp bwiyemeza gutangiza amasomo abaha ubumenyi buhagije kuri byo cyane ko ari ikigo kigira amahirwe yo kwakira abangavu n’ingimbi benshi.

Club Rafiki yujuje imyaka 51 yafashije abana benshi mu buryo butandukanye harimo ababaye abakinnyi bakomeye mu mikino irimo na Basketball, ababaye indashyikirwa mu kubyina injyana gakondo ndetse n’iza kizungu. Si ibyo gusa kandi hari n’abana batangira kwigishwa kwihangira imirimo bakaba bakora imirimo y’amaboko irimo gusuka imisatsi ndetse n’ibindi.

Mu myaka 51 ishize Club Rafiki itangiye gukora, yishimira ko iterambere ryayo rigaragarira buri wese cyane ko mu myaka mike ishize, ikibuga cya Basketball cyavuguruwe kigakorwa neza ku buryo abana batangira gukina bisanzuye kandi ari benshi.

Back