COLLEGE ST ANDRE YAHIZE AYANDI MASHURI MU MARUSHNWA Y’UBUMENYI

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ku bufatanye na Inspire Educate and Empower Rwanda (IEE) binyuze mu mushinga wayo wo guteza ubumenyi (science) imbere (YSP) abanyeshuri baturutse mu bigo 10 byo mu karere ka Nyarugenge bahuriye mu marushanwa yo kwerekana imishinga yabo bakoze mu bijyanye n’ubumenyi (science projects) maze amashuri ya St Andre na GS Cyivugiza ahiga ayandi, aho St Andre yabaye iya mbere naho GS CYIVUGIZA ikaba iya kabiri. 

Andi mashuri yari yitabiriye arimo: LDK, LNDC, EPA St Michel, GS Kabusunzu, GS Kigali, GS Camp Kigali, GS Nzoe na GS Ste Famille.

Abitabiriye bose bashimiwe banagenerwa ibihembo, maze abana kimwe n'abahagarariye amashuri bashishikarizwa gukomeza guteza imbere siyansi mu rubyiruko.

Back