DASSO: BASABWE KURUSHAHO GUKORA KINYAMWUGA
Gukora akazi kabo kinyamwuga no kurwanya ubucuruzi bw'Akajagari ni bimwe mu byaganiriweho mu nama yahuje Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis n'abagize Urwego rwunganira Ubuyobozi bw'Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Mirenge ya Muhima, Nyarugenge, Kimisagara na Gitega.
Muri iyi nama yabaye uyu munsi Tariki ya 11 Ukuboza 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yagarutse ku bibazo ubucuruzi bw'akajagari buteza ndetse n'ingaruka mbi z'ubwo bucuruzi bw'akajagari. Yagiriye Inama abagize urwego rwa DASSO ko bakwiye gukora akazi bagakunze. Bakitanga ndetse bakarangwa na discipline muri byose.
Inama yasoje, abayitabiriye bongera kwiyemeza kurushaho gukora akazi kabo mu bushishozi, ubwitange n’ubunyamwuga.
Akarere ka Nyarugenge gafite Imirenge 10 ariyo: Mageragere, Nyamirambo, Kanyinya, Kigali, Rwezamenyo, Nyakabanda, Muhima, Nyarugenge, Kimisagara na Gitega.
Akarere ka Nyarugenge gafite abagize Urwego rwunganira Ubuyobozi bw'Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bagera kuri 243