DORE SITE ZIRI GUKORESHWA MU GUFOTORA ABAZAHABWA INDANGAMUNTU KORANABUHANGA IKI CYUMWERU MURI NYARUGENGE

Muri iki cyumweru gihera Tariki 23 Gashyantare kugeza Tariki 01 Werurwe 2026, Igikorwa cyo kwemeza imyirondoro y’abaturage ndetse no kubafotora kugira ngo bazahabwe Indangamuntu y'Ikoranabuhanga kizakorerwa kuri site zikurikira:

  • Mu Murenge wa Nyamirambo
  • Site ya ERP
  • Site ya Rwarutabura
  • Site ya Miduha ku Isoko
  • Site ya Jericho
  • Site ya Betelehemu (ku Rusengero)
  • Site ya Sezike
  • Site yo mu Imbuga City Walk (Car Free Zone yo mu Mujyi rwagati)
  • Site yo muri Gare ya DownTown
  • Site yo ku isoko ry’Inkundamahoro
  • Site iri ku isoko rya Nyarugenge

Mu Karere kacu ka Nyarugenge iki gikorwa cyatangiye kuwa 7 Gashyantare 2026, mu Mirenge ya Nyakabanda, Gitega na Rwezamenyo. Nyuma gikomereza mu Mirenge ya Kanyinya na Mageragere. Kuri iki cyumweru turimo kirakomereza mu Murenge wa Nyamirambo.

Tubibutse ko Indangamuntu koranabuhanga izahabwa abantu bose kuva bakivuka tutibagiwe n’Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda.

Back