GAHUNDA NZAMURABUSHOBOZI IRAKOMEJE MU MASHURI NYARUGENGE

Gahunda yiswe ‘Nzamurabushobozi’ igamije gufasha abanyeshuri batsinzwe gusubira mu masomo yabo kugira ngo bazagire amahirwe yo kudasibira. Iyi gahunda ikaba yaragenewe abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatanu w’amashuri abanza baba baratsinzwe amasomo. Muri iki gihe cy’ibiruhuko bigishwa amasomo batsinzwe nyuma bagahabwa ibizamini maze ababitsinze bakemererwa kwimukana n’abandi. Mu karere kacu ka Nyarugenge iyi gahunda irakorerwa mu bigo bifite amashuri abanza bigera kuri 36. Abana bagera ku 12,348 nibo bitabiriye iyi gahunda mu karere ka Nyarugenge. 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB ruvuga ko gahunda nzamurabushobozi igamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi buhagije butuma bimukira mu wundi mwaka yatanza umusaruro.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju yatanze urugero avuga ko nk’iyo mu mwaka ushize abanyeshuri ibihumbi 425 basibira, Leta yari kubatangaho miliyari 12 Frw ariko kuko abenshi muri bo bimutse bituma ayo mafaranga agabanuka cyane. Yakomeje asobanura ko iyi gahuda yatumye abana bagombaga gusibira babona amahirwe yo kwimuka, ikindi ibyo igihugu ndetse n’ababyeyi batangaga ku mwana wasibiye byaragabanutse, ni ukuvuga ko byafashije ababyeyi na Leta kudatakaza amafaranga. Ikindi iyi gahunda irinda n’abana kutava mu ishuri kuko iyo umwana asibiye bishobora kumuviramo no kureka ishuri. Dr. Mutezigaju yongeyeho ko iyo abana bimutse bituma hatabaho ubucucike mu ishuri bityo n’abarimu bagashobora kwigisha neza.

Back