GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO RURI MU BIRUHUKO MU KARERE KACU KA NYARUGENGE

Hagamijwe gufasha urubyiruko kwirinda ingeso mbi (risk behaviors), kubatoza indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, ubumenyi butandukanye bwo kwifashisha mu buzima busanzwe, kuvumbura impano bifitemo, gukora umurimo unoze n’ibindi, ku bufatanye na Minisiteri zinyuranye hateguwe gahunda y’Urubyiruko mu biruhuko ifite Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2025 iragira iti: Ubuzima Bwiza, Agaciro Kanjye/A healthy life, My Dignity

INTEGO Z’IKI GIKORWA

  • Intego rusange y’iki gikorwa n’Ugutoza abana n’urubyiruko gukunda Igihugu, baharanira kwigira no kugira uruhare mu iterambere ryacyo kandi barangwa n’indagagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda
    • Guha urubyiruko n’abana umwanya wo gutanga umusanzu wubaka Igihugu binyuze mu mirimo y’amaboko;
      • Gukangurira abana n’urubyiruko kwitabira gahunda za Leta;
      • Guteza   imbere   impano   abana               n’urubyiruko         bifitemo nk’imikino, ubuhanzi, ubugeni n’ibindi;
      • Gutoza abana n’urubyiruko muri rusange ibiranga umuco w’u Rwanda;
      • Kurema      umuco w’ubupfura        bihereye       mu     kwimakaza        umuco n’Indangagaciro mu bakiri bato.

      • Kugaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abana n’urubyiruko;

ABAZITABIRA GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO MU BIRUHUKO

Iyi gahunda izitabirwa n’abana n’urubyiruko biga n’abatiga bari mu byiciro by’imyaka ikurikira:

  • Icyiciro cya I: kuva ku myaka 10-13
  • Icyiciro cya II: kuva ku myaka 14-16
  • Icyiciro cya III: kuva ku myaka 17-20

IGIHE N’AHO IBIKORWA BIZABERA

KU MA SITE YO KU TUGARI

Gahunda yo Kwita ku Rubyiruko mu Biruhuko” izatangira tariki ya 21/07/2025 isozwe kuwa 29/08/2025. Ibikorwa   bizabera          ku rwego     rw’Akagari   ariko                  utugari twegeranye dushobora gutoreza kuri site imwe. Iyi gahunda izajya iba iminsi itatu (3) mu cyumweru; ni ukuvuga:

  • kuwa Mbere guhera saa mbiri (8h00) kugeza saa sita  (12h00)
    • kuwa Gatatu (3) guhera saa munani (13h00) kugera saa kumi (16h00)
    • Gatanu kuva (5) kuva saa mbiri (8h00) kugeza saa sita  (12h00)

Kwita ku rubyiruko n’abana bizakorerwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye, mu bigo by’urubyiruko n’ahandi Akagari katoranya bitewe n’umwihariko wako.

Ku ma site y’icyitegererezo

Bidakuyeho gahunda yateganyijwe ku rwego rw’Akagari, buri Karere kazatoranya site y’icyitegererezo yujuje ibyangombwa by’ibanze muri buri Murenge izatorezwaho urubyiruko n’abana.

IBIKORWA BITEGANYIJWE

  • Ibiganiro bihabwa abana n’urubyiruko
  • Amarushanwa mu mikino n’imyidagaduro;
  • Gutarama (imbyino gakondo, imigani, ibisakuzo, imivugo, ibihozo
  • Kugaragaza impano bifitemo nk’ubuhanzi, ubugeni, n’ibindi.
  • Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko uba buri mwaka kuwa 12 Kanama.

    IBIGANIRO BIZATANGWA

    Umuco, Amateka n’Indangagaciro

    Umurimo n’Umuco wo kwizigamira

    Ubuzima bw’Imyororokere

    Ubuzima bwo mu mutwe

    Kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu

    Uburenganzira bw’umwana, inshingano, isuku n’isukura

    Imbuga nkoranyambaga

    Siporo

Abana n’urubyiruko bagize umubare munini w’Abanyarwanda. Ni ngombwa rero ko bitabwaho muri ibi bihe bari mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri bakarindwa kujya mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima, bagatozwa gukunda Igihugu, kwita ku buzima bwabo n’ubwa bagenzi babo, kwidagadura, kuvumbura no gukuza impano. Ubufatanye bw’inzego zitandukanye ni ingenzi mu gushyira mu bikorwa no gukurikirana gahunda yo kwita ku rubyiruko hagamijwe kugera ku ntego z’iki gikorwa

Back