GAHUNDA Y'URUBOHERO MU GUCYEMURA IBIBAZO BY'INDA ZITERWA BANGAVU
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n'ikibazo cy'ifatwa ku ngufu ry'abana, gusambanya abangavu, inda zitateganywe n'irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina,Akarere ka Nyarugenge kubufatanye n'abafatanyabikorwa barimo DUHAMIC ADRI n' inzego zitandukanye z'abagore batangiye gahunda y'Urubohero.
Urubohero Ni ahantu itsinda ry’abakobwa rihurira bakaganira ku bibazo bibugarije bisanzuye,batekanye, kandi bakumva nta muntu wabakorera ivangura,wabanenga cyangwa wabahungabanya mu buryo bw’imitekerereze cyangwa bw’umubiri. Ibyo bakabigeraho bafashijwe n’umukangurambaga w’urungano/Mentor.
abakobwa bitabira Urubohero baba bari mu kigero cy'imyaka
10-14 (Bahabwa inyigisho zibanda ku kwirinda/prevention ibibazo byugarije abakobwa)
15-19 (Bahabwa inyigisho zibanda ku kwirinda/prevention ibibazo byugarije abakobwa ndetse no kugabanya ibyago/risk reduction by’ibibazo byugarije abakobwa)
20-24 (Bahabwa inyigisho na serivise zibafasha kugabanya ibibazo abakobwa bahura nabyo)
Mu rubohero hatangwa Inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere,Ubumenyi mu buzima n'n’uburere mu bukungu
Nkuko bigaragazwa n'Umuyoboiz Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana NGABONZIZA Emmy iyi gahunda yo kuganira n'abana b'Abakobwa bizeye ko izongerera ubumenyi kuri bo bagashobora kwimenya ubwabo no kumenye gutsinda ibishuko bashobora guhura nabyo byatuma basama inda batateganyijwe.