GEREZA YA NYARUGENGE BAGANIRIJWE KU BUMWE N’UBUDAHERANWA BW'ABANYARWANDA
Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, Abayobozi banyuranye mu karere ka Nyarugenge basuye Gereza ya Nyarugenge baganira n'abagororwa kuri gahunda z’Ukwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda gufite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rwa buri Munyarwanda mu kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda".
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge Madamu Nshutiraguma Esperance, Inzego z'Umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abandi bayobozi
Madamu Nshutiraguma Esperance yagaragarije abagororwa n'abandi bitabiriye iki gikorwa ko gukunda Igihugu no kwitandukanya n'icyaha himakazwa Ubunyarwanda biri mu by'ibanze bizafasha mu gushimangira ubudaheranwa.
Abagororwa bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse banatanga ibitekerezo. Ibiganiro byarangiye abagororwa bifuje ko iyi gahunda yajya ibaho kenshi kugira ngo bakomeze gusobanukirwa n’ibyo batazi muri gahunda za Leta zinyuranye.