GITEGA: ABATURAGE BISHIMIYE UMUSHINGA WA MPAZI REHOUSING PROJECT
Ni umushinga wiswe ‘Mpazi Rehousing Project’ ugizwe n’inzu 18 zigeretse gatatu (G+3) ndetse n’indi ya 19 (G+2), ziri hafi kurangira kubakwa mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge. Uyu mudugudu uri kubakwa ku bufatanye n’Ingabo z’Igihugu ukazaba urimo imihanda hagati, isoko, ubusitani buzaba bwarongewemo hazaba hari na internet ndetse n’amazi meza.
“Mwese muzi uko aka gace kari karasigaye inyuma, abantu bahoraga basana inzu buri munsi, imvura yagwa amabati agasambuka kandi wabonaga dutuye mu kajagari. Abajura baratwibaga buri munsi kandi wajyaga ku bwiherero ugasanga bakwibye. Ibi rero turabona bigiye guhinduka ubu natwe turisanga mu Mujyi wacu wa Kigali natwe twumva ko turi abanyamujyi koko” Ayo ni amagambo abaturage bo muri kariya gace bagusanganiza iyo muganiriye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko uwo mudugudu utandukanye n’ibindi bikorwa byo kubaka imidugudu y’icyitegererezo cyangwa andi mazu kuko wo ushingiye ku byo bumvikanye n’abaturage.
Uyu mushinga wahisemo kubaka amazu yawo mu magorofa kugira ngo n’abandi batuye mu manegeka bazashobore kubona aho gutura. Iyi ni gahunda igikomeje y’Umujyi wa Kigali yo gutuza abantu kandi neza.
Inzu zabanje kubakwa muri uyu mushinga ku ikubitiro zari zigeretse kabiri (G+2) gusa kandi zigizwe n’icyumba kimwe cyangwa bibiri mu gihe mu gice cya kabiri cy’umushinga hari kubakwa kugeza ku byumba bitatu. Ibyo biterwa no kuba umuntu azahabwa inzu hakurikijwe iyo yari atuyemo kuko hakozwe igenegaciro rya buri muntu mbere yo kwimurwa.
Abaturage bimuwe ahari kubakwa aya mazu bahawe akazi mu bikorwa byo kuzubaka ndetse bagira uruhare rwo kwihitiramo uko zubakwa n’umubare w’ibyumba bashaka hagendewe ku igenagaciro bakorewe.
Niba nta gihindutse, biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2025 abagenerwabikorwa bazatangira gutuzwa mu mazu agize uyu mudugudu.