GS APE RUGUNGA YATWAYE IGIKOMBE MU BAKOBWA
Kuri iki Cyumweru Tariki 09 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Rubavu habereye imikino ya nyuma yo ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’umupira w’amaguru ahuza amashuri mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 (U15 CAF African Schools Football Championship).
Mu bakobwa, GS APE Rugunga niyo yatwaye Igikombe itsinze CFC Rwamagana kuri penaliti 3-2. Umukino usanzwe wari warangiye ari ubusa ku busa (0-0)
Ni ukuvuga ko ikipe ya APE Rugunga mu bakobwa izahagarira u Rwanda muri “African Schools Football Championship 2025” izabera mu gihugu cya Uganda mu kwezi ku Ukuboza 2025.
UKO ABAKINNYI BITWAYE:
Iyi mikino itegurwa ku bufatanye bw'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino n'Umuco mu Mashuri (FRSS) ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).