HABAYE AMARUSHANWA YO GUHEMBA BA RWIYEMEZAMIRIMO B'URUBYIRUKO BAKOZE IMISHINGA IHIGA INDI MU MUJYI WA KIGALI

Kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Ukuboza 2021 mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali habereye amarushanwa yo guhemba ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakoze imishinga ihiga indi mu mujyi wa Kigali. Bwana Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge wari uhagarariye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye urubyiruko rwatinyutse kwihangira imirimo, ndetse imishinga yarwo ikaba ifite aho irugejeje yaranahaye abandi akazi. Yibukije urubyiruko ko gutangira kwikorera bidasaba kugira igishoro kinini, ahubwo ko rugomba guhera kuri duke rufite.
Muri ayo marushanwa, uwahize abandi mu Mujyi wa Kigali ni Umuhuza Hirwa Jean Luc wo mu karere ka Kicukiro ufite ikigo cy’ubucuruzi gikora ibikomoka ku mpu nk’inkweto, ibikapu n’ibindi. Yahawe igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1,5). 
Uwa kabiri yabaye Uwizeyimana Vivens wo mu karere ka Gasabo washinze ikigo UmuravaWork gihuza abakozi n’abakoresha hifashishijwe ikoranabuhanga wahembwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1).
Uwa gatatu yabaye Uwaremwe Ngabo Deogratias wo mu karere ka Nyarugenge ufite ikigo gikora ubugeni nawe wahembwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1). 
Uwa kane yabaye Niyomungeri Eric wo mu karere ka Kicukiro ukora imashini zifashishwa mu kugosora umusaruro w’ubuhinzi nawe wahembwe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1). 
 

Back