HABAYE IGIKORWA CYO KWIBUKA MU MURENGE WA NYARUGENGE

Uyu munsi taliki ya 10 Mata 2022 habaye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Nyarugenge. Ni igikorwa cyabereye muri Camp Kigali. Iyi tariki ya 10 Mata 1994 ni yo yiciweho Abatutsi benshi mu Biryogo, bigizwemo uruhare n’abasirikare ba Ex-FAR babaga mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Nyarugenge by’umwihariko mu yahoze ari segiteri ya Biryogo, gutanga amakuru kugira ngo n’imibiri itaraboneka nayo ishyingurwe mu cyubahiro.Yongeyeho ko Akarere gafite gahunda yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Camp Kigali.

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite Mukabagwiza Edda, yashimiye RPF Inkotanyi ku ruhare yagize mu guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, ndetse bakaba bakomeje urugamba rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Yasabye buri wese gukomeza kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubusigasira kurusha kwita ku bibatanya.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo Gilbert, yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zakoze ibishoboka byose zigatabara abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Yanashimye ko habayeho gufasha abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kwiga, abandi bakubakirwa ndetse n’abakeneye ubuvuzi bakabuhabwa.Yasabye ko muri Camp Kigali hakubakwa inzu igaragaza amateka y’Abatusi bahiciwe ndetse igakorerwamo n’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Hano muri Camp Kigali niho bapangiraga imigambi yose ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarugenge”.

Yasabye abafite amakuru ku bantu biciwe muri Camp Kigali kugira ubutwari bwo kwerekana aho iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Back