HABAYE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO HAGATI Y’AKARERE NA PSF
Inama nyunguranabitekerezo ku mikorere n’imikoranire hagati y’akarere ka Nyarugenge n'Urwego rw'Abikorera (PSF) yateranye kuri uyu wa 15 Nyajkanga 202. Habayeho kungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire, banaganira ku gice cya 2 cy’igikorwa cyo kwandikisha ibikorwa by’ubucuruzi muri ako karere
Atangiza iyi nama n'abikorera, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance yashimiye abanyamuryango ba PSF ku bikorwa bafatanyamo n'akarere birimo: inkunga batanze zo koroza abaturage, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, n'Ubufasha bahaye abaturage mu gihe cya COVID19. Yanashimiye abikorera uko bitwaye neza ubwo habaga inama ya CHOGM asoza abasaba gufasha mu guhanga imirimo mishya kugira ngo urubyiruko, abagore n'abandi babone akazi.
Perezida wa PSF mu karere ka Nyarugenge Bwana Kivenge John yasabye abacuruzi gukora ubucuruzi bw’Umwuga bakirinda ubucuruzi bw’akajagari. Yanasabye abikorera kwitabira kubaruza ubucuruzi bwabo
Tubibutse ko imishinga ikurikira ariyo yateganyijwe muri gahunda y’iterambere 2017-2024 (District Development strategy=DDS):