HABAYE UMWIHERERO UGAMIJE KUZAMURA UBWIZIGAME MURI EJO HEZA

Kuri uyu wa 19 Kanama 2022 mu karere ka Nyarugenge habaye umwiherero uhuza Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abashinzwe Iterambere ry'Ubucuruzi n'Abashinzwe amakoperative basuzumira hamwe uko Akarere gahagaze mu kuzamura ubwizigamye mu kigega  Ejo Heza  ndetse banafatira hamwe ingamba  mu kuzamura ubwizigame muri icyo kigega.

  Hafashwe Imyanzuro ikurikira:

  • Guhugura abashinzwe iterambere ry’ubucuruzi ku bijyanye na gahunda ya mudasobwa ya Ejo Heza ifasha mu kunoza  uburyo bwo kwandika abanyamuryango bashya no kumenyekanisha ubwizigame bwabo
  • Imirenge yasabwe guteganya inama ihoraho buri kwezi yiga kuri Ejo heza
  • Gukomeza gukora ubukangurambaga mu bigo byose by’amashuri mbere ya 15 Nzeri 2022
  • Kubarura abanyeshuri batarabasha kwitabira Ejo Heza
  • Gushyiraho komite ya Ejo Heza kuri buri rwego no kuri buri kigo cy’amashuri mu mirenge
  • Gukora inama ku karere izanonosora gahunda ya Ejo Heza mu banyeshuri tariki 31/08/2022
Back