HAKOMEJE GUKURIKIRANWA INGAMBA ZO KUNOZA IMIKORERE MYIZA YA ZA SACCO
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nzeri, Ubuyoboiz bw'Akarere bwakoranye inama n'abakozi bashinzwe amakoperative,ibigo bito n'ibiciriritse mu Mirenge yose y'Akarere,abajyanama mu bucuruzi,Umuyobozi wa SACCO ya Nyarugenge, abayobozi b'amashami ya SACCO Icyerekezo mu mu Mirenge y'Akarere ndetse n'ikigo cya BDF.
iyi nama ikaba yari muri gahunda y'ubukangurambaga bukorwa n'Akarere hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi serivise z'imari no gufasha abacuruzi bato gutegurirwa imishinga ibyara inyungu.
abitabiriye inama bakaba basanze kugira ngo abaturage bitabire gukorana na SACCO bisaba ko abakozi bazo bagomba kurangwa n'ubunyangamugayo mu mikorere yabo ndetse n'abaturage bagafashwa kugira ngo bashobore kugera ku mafaranga Leta yashyize muri SACCO ngo afashe abafite imishinga muri gahunda zo kwiteza imbere.
Abajyanama b'ubucuruzi bakaba nabo basabwa gukomeza gukangurira abaturage kwegera SACCO ndetse bakabafasha mu kunoza imishinga bafite kugira ngo ishobore kugera ku rwego rwo kuba yahabwa inguzanyo