HAKOMEJE UBUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA IBIYOBYABWENGE

Mu bigo byose by’amashuri yo mu karere ka Nyarugenge kuri iyi tariki ya 14 Kamena 2023 hakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya Ibiyobyabwenge . Ni ubukangurambaga bwahawe insanganyamatsiko igira iti: "IKUNDE! Gukoresha ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.BYIRINDE!" Ubu bukangurambaga bugamije kugaragariza urubyiruko ingaruka z'ibiyobyabwenge ku buzima, kongerera ubumenyi urubyiruko ku bibazo biterwa n’ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kugira ngo babyirinde ndetse no gukumira ikoreshwa, ikwirakwiza n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ruri mu mashuri n’ahandi.

Ku rwego rw’Igihugu, ubu bukangurambaga bwatangirijwe kuri Club Rafiki mu mujyi wa Kigali tariki ya 8 Kamena 2023 aho Dr. Yvan Butera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima, yashishikarije urubyiruko rw'abanyeshuri kuvuga oya ku biyobyabwenge kugira ngo babashe kugera ku ndoto zabo.Yagize ati:" Muracyari bato, bagifite igihe kinini cyo kubaho n'inzozi z'ibyo mugomba kugeraho ariko kugira ngo muzabashe kubigeraho ni uko muzaba mwirinze gukoresha ibiyobyabwenge."

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yasabye urubyiruko gukunda ubuzima bakareka kwiroha mu byangiza ubuzima bwabo cyane cyane ko aribo ejo hazaza h’Igihugu.  

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, yashishikarije urubyiruko rw'abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babigurisha. Yagize ati:"Uretse ingaruka zikomeye ibiyobyabwenge bigira ku buzima, binakururira imiryango amakimbirane, bikaba intandaro y'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n'ibindi byaha bitandukanye bikorwa ahanini n'urubyiruko."

Hategekimana Papias, umwe mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge yagize ati:" Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge mfite imyaka 13 kugeza ku myaka 19, nari narabaye imbata yabyo kugeza ubwo najyanywe no mu kigo ngororamuco, n'ubwo bitari byoroshye ariko hambereye Inzira yo kubisezerera. Ubu yabivuyemo arikorera kandi ameze neza.

Back