HAKOZWE IBIKORWA BYO KWIBUKA MU MURENGE WA NYARUGENGE
Kuri uyu wa 10 Mata 2023 mu murenge wa Nyarugenge habaye ibikorwa binyuranye byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi birimo kuremera umwe mu bacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutaha urwibutso rw'Umurenge wa Nyarugenge rwubatse mu kagari ka Rwampara, Ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatusti n’ibindi.
Ibi bikorwa byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo Visi Perezida w’Umutwe w’Abatepite Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana, Hon.Kayiranga Rwasa alfred, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage mu mujyi wa Kigali Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije Madamu Nshutiraguma Esperance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Abagize Inzego z'umutekano, Imbaga y’abaturage n'abandi
Hon. Mussa Fazil Harerimana yashimiye Ingabo z’Igihugu zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ati: “Imana izabibahembere”. Yongeraho ko Inkotanyi ari ubuzima kandi bigaragarira no mu buryo Leta iharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yavuze ko Kwibuka bituma twese twiha inshingano z’uko bitazasubira ukundi. Ku bibazo by’Abacitse ku icumu yavuze ko twese dukwiye gufatanya kubikemura aho kubiharira Leta gusa. Ati : “Abantu bisuganyije buri wese mu mikoro ye agatanga uruhare rwe iki kibazo cyakemuka”
Mu kiganiro yatanze, Hon. Kayiranga Rwasa Alfred yasobanuye ukuntu Abakoloni basenye ubumwe n’indangagaciro z’Abanyarwanda bagahimba amoko bagera n’aho bapima amazuru, indeshyo n’imisaya ndetse bakuraho itorero. Yanasobanuye Ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibasira Abatutsi muri Repubulika ya I n’iya II avuga no ku ndunduro ya byose ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi agera ku guhagarika Jenoside bikozwe na RPF Inkotanyi na politiki nziza zo kubaka igihugu no kubanisha neza Abanyarwanda
Ingabire Marie Alice warokokeye mu murenge wa Nyarugenge yasobanuye uko muri Camp Kigali yicaranaga n’Abana ba Habyarimana ndetse n’aba Bagosora. Ubuyobozi bw’Ishuri bwahoraga bubahagurutsa uko bari Abatutsi 2 bagakubitwa, bagatotezwa bakabapima amazuru n’ibindi bibi. Ingabire Marie Alice yashimiye Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zabarokoye bakaba bafite agaciro mu gihugu cyabo ati: “Ndashima Perezida wa Repubulika wazanye ubumwe n’Ubwiyunge”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage mu mujyi wa Kigali yavuze ku rugomo rwarangwaga muri Camp Kigali ati: "iyo bakurebaga uri umututsi akawe kabaga kabaye ndetse haguye benshi". Yakanguriye ababyeyi kwigisha abana n’urubyiruko amateka kugira ngo bazagire igihugu gitekanye kitarangwamo amacakubiri